Values on Air
Values on Air
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Ndamushima” yafatanije na Bukuru Kavoma ufite ubumuga bwo kutavuga,Muhumure Confiance wamenyekanye cyane mu itsinda rya Alarm Ministries yongeye gushyira hanze indi ndirimbo yise “Niwe Nkomoko” ikoze mu njyana itari imenyerewe gukoreshwa n’abaririmbyi muri iki kiragano.
Confi avuga ko iyi ndirimbo yayihawe na mwuka wera w’Imana yagize ati:” ni indirimbo yatanzwe na mwuka w’Imana nayiyumvisemo mpita nyandika neza nyishyira ku murongo ihita isohoka gusa mwuka wera mbona ariwe wabimfashijemo” naho kukijyanye n’injyana yatubwiye ko yayitekereje akumva birahuye ntiyazuza guhita ariyo akoramo kandi akaba abona mu minsi mike imaze igiye hanze ikomeje gukundwa cyane dore ko mu minsi ibiri gusa imaze kurebwa n’abarenga 5000 kurubuga rwa youtube. Agaruka ku butumwa bw’ibanze bukubiye muri iyi ndirimbo yagize ati: ”ubutumwa bukubiyemo ni yesu gusa kandi abari muri we(yesu) barashinganye ikindi niwe nkomoko y’abamwizera bose”
Nubwo ari gukora cyane ariko avuga ko bitaba byoroshye cyane ko kenshi biba biva mu mbaraga ze wenyine kandi aba afite n’izindi nshingano agomba kwitaho, ibi bikaba bigarukwaho kenshi n’abahanzi batandukanye babarizwa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho usanga abakurikira uyu muziki barangwa no gushima bitagira ibikorwa ngo habe gushyigikira izi mpano mu buryo bw’ubushobozi, iyi nkuru tuzayigarukaho mu buryo burambuye turebera hamwe icyakorwa ngo habeho impinduka cyane ko bimaze kuba umuco kandi utari mwiza abo binaniye kwihangana usanga bo bahitamo kwigira gukora indirimbo zisanzwe aho bashobora kubona ubushobozi bubafasha gukomeza gukora ibikorwa byabo bya muzika biba bisaba ubushobozi buhagije.
More Stories
Serge Iyamuremye mu isura nshya yo gushyigikira abanyempano bakizamuka
umuhanzi Sinach ukunzwe cyane muri gospel music yibarutse imfura ku myaka 46
Pastor Gaby na mushiki we basohoye album yabo ya mbere