Values on Air
Values on Air
Ngamije Gabriel [Pastor Gaby] na mushiki we Semugeshi Claire bakorera ivugabutumwa ry’indirimbo muri Christocentric Worship basohoye album yabo ya mbere bise “Naratsinze” ivuga imirimo Uwiteka yakoze mu buzima bwabo.
Iyi album iriho indirimbo icumi, zirimo umunani zabo n’izindi ebyiri bakoranye n’abandi baramyi bakunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda.
Pastor Gaby yabwiye IGIHE ko album yabo bayise “Naratsinze” kuko iriho indirimbo zivuga kuri Yesu kandi akaba ariwe watumye abizera babona intsinzi.
Ati “Ni album yacu ya mbere njye na mushiki wanjye Claire kuva twatangira umurimo wo kuramya Imana dushyize hanze. Turashimira Imana ko ibidushoboza.”
Yakomeje avuga ko bashima ababyeyi babo babatoje inzira yo kubaha Imana, bakayikuriramo.
Ati “Turashima ababyeyi bacu badutoje inzira zo kubaha Imana, nibo dukesha abo turibo uyu munsi. Turashima byimazeyo, umuryango wacu n’inshuti zacu, ku bwo kutuba hafi kuva twitabye uyu muhamagaro kugeza ubu. Imana ibahe umugisha ntacyo twabona twabitura gihwanye n’ibyo badukoreye.”
Pastor Gaby na Claire kuri album yabo bafatanyije n’abahanzi barimo Uwimana Aimé mu yitwa ‘Umpe Akanya Yesu’ na René Patrick mu yitwa ‘Kuva Izuba Rirashe’.
Uyu mushinga ukomeye aba bavandimwe bashyize hanze, wanagizwemo uruhare n’abaramyi bazwi mu matsinda akomeye mu Rwanda barimo Ntwali Didier, Kalisa Kenneth, Intarebatinya Fabrice, Rugamba Serge, Nyirashimwe Diane, Uwineza Rachel, Umutoni Alice, Mugisha Lise na Kayitesi Grace.
Pastor Gaby na Semugeshi Claire bakuriye mu buzima bwo kuramya Imana. Biyemeje guhuza imbaraga nko gushimangira ishimwe ryabo ku burinzi Imana yatanze ku buzima bwabo.
Izina ryabo ryazamuwe cyane n’igitaramo cyo kuramya bategura buri mwaka cya “Christocentric Worship”. Iki gitaramo cyatangiye mu 2016, abacyitabira bafata umwanya uhagije wo kwegerana n’Imana mu ndirimbo, babifashijwemo na bamwe mu bayobozi b’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana i Kigali.
Christocentric Worship ni igikorwa cyo kuramya gushingiye kuri Yesu Kirisitu; kirimo ibikorwa bitandukanye nko gusenga, ivugabutumwa, gusura abarwayi, ibigo by’amashuri n’ibindi hagamijwe kubwiriza iby’agakiza ab’Isi bakeneye.
Album ya “Naratsinze” iri ku mbuga zitandukanye kuri internet, zirimo iTunes, Spotify na Xwav yoroshye gukoresha ndetse ifite n’uburyo bwo kwishyura ukoresheje Mobile Money.
More Stories
Niwe Nkomoko” indirimbo nshya umuhanzi Confi yakoze munjyana itamenyerewe
Serge Iyamuremye mu isura nshya yo gushyigikira abanyempano bakizamuka
umuhanzi Sinach ukunzwe cyane muri gospel music yibarutse imfura ku myaka 46