Values on Air
Values on Air
Serge Iyamuremye umwe mu bahanzi bamaze igihe kitari gito muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana akomeje gushyira imbaraga mu gufasha abafite impano zitarajya ahabona, akaba yashyize hanze indirimbo bise “Kwera Kwawe” yakoranye n’umuhanzi uherereye muri leta zunze ubumwe za Amerika witwa Fabrice Ndagije yakundiye umutima we udasanzwe wo kubaha no guca bugufi.
Kenshi abahanzi bamaze kugera ku rwego runaka usanga batita cyane ku mpano z’abakizamuka kuruhande rwe Serge Iyamuremye akaba yadutangarije ko kuri we gufasha abandi kuzamuka ari kimwe mu biri mu ntego ze muri iri vugabutumwa akora tukaba twifuje kumenya niba azabikomeza ku buryo mu minsi turi bubone n’abandi bakoranye yagize ati: ”yego rwose mfite gahunda yabyo(gufasha impano zizamuka) cyane nubwo biba bitoroshye ariko ndagerageza”
Reba Hano indirimbo “Biramvura” yakunzwe na benshi:
Agaruka ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ikozwe mu njyana ya Rock Serge Iyamuremye yagize ati: ”Twashatse kubwira abantu bumva ururimi rwikinyarwanda ko hari Imana irenze ibibaho byose mu byago byagwira isi ntagikomeye kurusha Imana ,ikindi mu bibi no mubyiza Dushime”
Ni indirimbo yakozweho n’aba producer babiri aribo Boris na Bruce batunganije amajwi aba basanzwe bakorana na Serge ndetse bamaze kumukorera nyinshi mu ndirimbo zakunzwe na benshi harimo “Biramvura”, yari njyewe n’izindi naho amashusho akaba yaratunganijwe na Sinta & Samy.
Ukwezi kwa Kamena niko kumwe mu mezi asohotsemo indirimbo nyinshi haba iz’abasanzwe bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’iz’abahanzi bashya kandi bafite impano zikomeye wumva zitangaza ikizere cy’ejo hazaza.
Reba Hano indirimbo “Kwera Kwawe” Fabrice N yafatanije na Serge Iyamuremye
More Stories
Niwe Nkomoko” indirimbo nshya umuhanzi Confi yakoze munjyana itamenyerewe
umuhanzi Sinach ukunzwe cyane muri gospel music yibarutse imfura ku myaka 46
Pastor Gaby na mushiki we basohoye album yabo ya mbere